Amahame y'imiyoborere :

Amahame y'ihuzabikorwa Ihame ry'ihuzabikorwa mu ntangiriro:

Guhuza ibikorwa bigomba gutangirira mu ntangiriro z'igena migambi y'igikorwa nyirizina, ibi bituma igena migambi riba ryiza mbere y'uko n'igikorwa ubwacyo gitangira.

Ihame ryo guhozaho :

Guhuza ibikorwa bitangirira mu igenamigambi kandi rigomba gukomeza kugera ku ndunduro y'igikorwa runaka, cyangwa intego yashyizweho igezweho.

Muyandi magambo ihuzabikorwa ntabwo ari iry'umwanya umwe, ahubwo ni uguhozaho.

Ihame ryo guhanahana amakuru biciye mu nzira z'ako kanya:

Umuyobozi cyangwa abayobozi bakuru bagomba kugira uburyo bwihuse kandi bw'ako kanya bahanahana mo amakuru n'ababungirije, gutyo gutyo kugera ku mukozi uri ku rwego rw'ibanze mu kigo cyangwa urwego runaka.

Ihame ryo kubahana:

Guhuza ibikorwa bishoboka gusa iyo abakorana bose guhera ku muyobozi mukuru kugera ku rwego rwo hasi no mu bakozi bose bubahana.

Isaranganywa ry'akazi n'inshingano:

Mu rwego runaka, imirimo iteganyishwe igomba gusaranganywa mu bice bigize urwo rwego.

Ibi biganisha ku bunararibonye mu bice bigize urwego, ubunararibonye nabwo bukaganisha kuri ku murimo unoze bityo umusaruro n'inyungu z'urwego zikiyongera.

Ishyirwa mu buryo ry'ibintu n'abantu :

Mu kigo cyangwa urwego runaka abantu babamo ishyirwa mu buryo ry'abantu n'ibintu, kuba abantu bari mu buryo bivuze, ko buri mukozi mukigo agomba kuba ari mu mwanya n'ahantu yakagombye kuba arimo.

Ibintu cyangwa ibikoresho nabyo ni uko, igikoresho kigomba kuba kiri mu mwanya wacyo mu gihe cyagenywe.

Ibi iyo bitabayeho biteza akavuyo mu kigo cyangwa mu rwego runaka.

Gushyira mu gaciro :

Abayobozi bose mu rwego barimo cyangwa ikiciro cyangwa igice runaka bagomba gushyira mugaciro igihe bakorana n'abakozi.

Gushyira mugaciro bisobanuye gukoresha ubumuntu n'ubutabera.

Gushyira mu gaciro bituma abakozi bizera ababayobora kandi bakitanga.

Ihuzabikorwa mu cyiciro cyimwe :

Ibikorwa byose bifite intego imwe bigomba guhurizwa hamwe kandi bikayoborwa n'umuyobozi umwe, kandi uyu muyobozi agomba kugira igena bikorwa rimwe.

Ibi ni byo byitwa ihuzabikorwa mu cyiciro cyimwe.

Urugero: ibikorwa byose bijyanye no kumenyekanisha urwego cyangwa ikigo nko kwamamaza, igenwa ry'ibiciro, gutanga uduhembo ku bakiriya n'ibindi bigomba gukorerwa mu cyiciro kimwe cyangwa igice kimwe kandi bikayoborwa n'umuyobozi umwe.